Umuyoboro ngenga miyoborere :

Uyu ni umuyoboro ugenga ubuyobozi n'imiyoborere, uyu muyoboro ugomba guhuza abayobozi bakuru b'ikigo cyangwa b'urwego kugera ku mukozi wo k'urwego ruhera.

Buri mu kozi agomba kumenya uwo yungirije cyangwa umuyobora kandi akamenya umwungirije cyangwa uwo ayobora.

Umurongo ngenderwaho w'ubuyobozi mu kigo ni ingenzi cyane mu ihanahana ry'amakuru ryiza.

Uyu muyoboro ntugomba kwicwa mu bihe bisanzwe, ariko iyo ari igihe cy'ibikorwa byihutirwa, uyu muyoboro ntucibwamo, muri icyo gihe hakoreshwa bundi uburyo .

Itumanaho ni ihanahana cyangwa isakazwa ry'amakuru ndetse n'ibitekerezo byiza bitambutsa ibitekerezo cyangwa amakuru by'ubitanga nk'uko abitekereza muri we.

Uburyo bw'itumanaho:

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa, muri bwo harimo:

- Kuvuga ,
- Amashusho,
- Ibimenyetso,
- Kwandika ,
- Imyitwarire, n'ibindi

Inzitizi mu itumanaho:

Kutumva kimwe ikigamijwe n'uburyo bwo kugera ku ntego zacyo mu rwego rumwe cyangwa mu nzego zitandukanye ariko zikorana.

Itinzwa ry'ihanahana ry'amakuru

Gutinda cyangwa gutinya gufata ibyemezo no kubisangira n'abo muhuje inshingano.

Ubucukumbuzi budahagije mbere y'ishyirwaho rya gahunda zimwe na zimwe zigenewe Abanyarwanda.

Imikoranire idahagije Kubakozi no kutagira umuhate mukazi .

Kutagira imirongo migari ngenderwaho yumvikanyweho mu gushyira mu bikorwa cyangwa kugera ku ntego.

Kutisanisha n'uburyo bushya kandi bugezweho kandi bwakoreshwa mu guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru.

Urugero:

kumva ko uburyo bw'itumanaho ari inama gusa.

Ihanahana makuru ntambike cyangwa mpagarike ridahagije.

Ihame ry'ihanahana amakuru ku mpande zombi.

Igikorwa cyangwa ikemezo gifashwe n'igice cyimwe cy' u rwego gishobora kugira ingaruka ku bindi byose bisigaye, niyo mpamvu,

Abayobozi b'amashami atandukanye cyangwa abakozi bagomba kubanza kureba ingaruka z'ikemezo runaka cyagira ku bandi cyangwa ibindi bice by'urwego mbere y'ishyirwa mu bikorwa.

Ihame ry'ihanahana ry'amakuru ryiza :

Guhuza ibikorwa bishoboka gusa iyo hari ihanahana ry'amakuru mu mu bice byose bigize urwego, hagati y'abakozi ubwabo ndetse n'abayobozi b'urwo rwego ryagenze neza.

Ibyuho byose bigaragara mu ihanahana ry'amakuru bigomba kwirindwa kandi bigakemurwa kuko ibi birinda ukutumva ibintu kimwe n'abakora mu rwego rumwe.